Babel

The Tower of Babel (Genesis 11: 1-9)

Ikinyarwanda (Kinyarwanda)

  1. Icyo gihe isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.
  2. Abantu bakomeje kugenda berekeza iburasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cy’i Shinari, maze barahatura.
  3. Barabwirana bati “nimuze tubumbe amatafari tuyatwike.” Nuko bakoresha amatafari mu cyimbo cy’amabuye bayafatanyisha godoro.
  4. Hanyuma baravuga bati “nimuze twiyubakire umugi, twubake n’umunara ugera ku ijuru, maze twiheshe izina rikomeye kugira ngo tudatatana tugakwira ku isi hose.”
  5. Yehova aramanuka ajya kureba umugi n’umunara abantu bari bubatse.
  6. Hanyuma Yehova aravuga ati “aba bantu ni ubwoko bumwe kandi bose bavuga ururimi rumwe, none dore ibyo batangiye gukora. Ubu nta kintu bazagambirira gukora ngo bananirwe kukigeraho.
  7. Reka noneho tumanuke dusobanye ururimi rwabo kugira ngo hatazagira uwumva ururimi rw’undi.”
  8. Nuko Yehova arabatatanya bakwira ku isi hose, amaherezo barorera kubaka uwo mugi. Ni yo mpamvu uwo mugi wiswe Babeli, kuko aho ari ho Yehova yasobanyirije ururimi rw’isi yose, kandi ni ho Yehova yabatatanyirije bakwira ku isi hose.

From: Bibiliya - Ubuhinduzi bw'isi nshya

[top]


Green Web Hosting - Kualo

You can support this site by Buying Me A Coffee, and if you like what you see on this page, you can use the buttons below to share it with people you know.

 

Conversations - learn languages through stories

If you like this site and find it useful, you can support it by making a donation via PayPal or Patreon, or by contributing in other ways. Omniglot is how I make my living.

 

Note: all links on this site to Amazon.com, Amazon.co.uk and Amazon.fr are affiliate links. This means I earn a commission if you click on any of them and buy something. So by clicking on these links you can help to support this site.

[top]

iVisa.com